Ubu watangira guhembwa na Youtube ku ba subscribers 500 gusa! Dore uko bikorwa n'icyo bisaba
29 Sep
Ubu watangira guhembwa na Youtube ku ba subscribers 500 gusa! Dore uko bikorwa n'icyo bisaba

Ese waruziko kurubu wakora watangira guhembwa na Youtube ufite aba subscribers 500!

 

Nibyo rwose wabyisomeye neza, ushobora kuba warigeze kubyumvaho ariko wenda ntumenye uko bikora neza, niyo mpamvu twe nka TwikaSMM tugiye kugufasha kubyumva mu buryo bworoshye cyane, ukamenya uko wakorera amafaranga kuri Youtube, uko wakora monetization kuri Youtube ubundi nawe ugatangira gukorera amafaranga kuri internet (online) mu buryo bworoshye cyane.

 

Guhera mu kwezi kwa 6 nibwo Youtube yatangiye korohereza abantu bashyira ibihangano byabo kuri uru rubuga kuba batangira gukoreraho amafaranga hakiri kare cyane aho yagabanyije bimwe mu byasabwaga ngo umuntu atangire gukorera amafaranga kuri uru rubuga.

 

Aho kurubu ushobora gutangira kwinjiza ufite aba subscribers 500 gusa, amasaha 3000 mu mezi 12 aba ashize, ukaba kdi warashyizeho video 3 mu minsi 90 ibaitambutse, cg nanone ukaba waragize views nibura million 3 ku mashusho magufi azwi nka Youtube Shorts mu minsi 90 iheruka.

 

Ibi iyo ubyujuje, ushobora gutangira kubyaza Youtube yawe umusaruro aho uba wemerewe gukorera amafaranga muri ubu buryo:

1.       Channel memberships: Iyo ufite abantu bagukurikira kdi bakunda ibyo ukora baba bashobora kuzajya bishyura amafaranga runaka buri kwezi ukabagezaho ibyo uba wabateguriye mu buryo bwihariye.

2.       Super chat: Ubu buryo nabwo busaba kuba ufite abantu bawe bagukurikira kdi bakunda ibyo ukora kuburyo bashobora kuguha inkunga nk’igihe wakoze live kugira ngo igitekerezo cyabo kigaragare cyane.

3.       Super Thanks: Ubu nabwo bujya gukora nka nk’ubwo tumaze kubona haruguru aho abafana bawe baba bashobora kugutera inkunga mu gihe bishimiye ibyo ubagezaho.

4.       Youtube shop: Ubu ni uburyo wakoresha ushobora kugurishiriza ibicuruzwa byawe kuri Youtube, kuburyo umuntu mu gihe ari kureba video aabona igicuruzwa akaba yanakigura; ubu buryo ni bumwe mu bwiza twagushimira gukoresha mu gihe ushaka gukorera amafaranga kuri Youtube.

Gusa ubu buryo bwo gukora monetization ufite aba subscribers 500 n’amasaha 3000 ntibikuraho uburyo busanzwe bwo gukora monetization aribwo busaba aba subscribers 1000, amasaha 4000 mu mezi 12 aba atambutse uhereye igihe ubisabiye, cg se nanone mo kimwe ukaba warabonye views million 10 ku mashusho magufi mu minsi 90 iba iheruka.

 

Ibi iyo ubyujuje, nibwo noneho ushobora gusaba Youtube ko yajya inyuza ibyamamazwa(ads) ku mashusho yawe noneho ukazajya uhembwa na Youtube ibizwi nka Youtube revenue sharing, abenshi bita “monetization.”

 

Muri make uburyo bwo gukora monetization ufite aba subscribers 500 bwemerera abagukurikira kuba bashobora kugutera inkunga, niba ushaka guhembwa na Youtube rero ni uguharanira kugera kuri bya bindi bisabwa mu busanzwe.

 

Ubaye ushaka aba subscribers, views, aba followers ku zindi mbugankoranyambaga mu buryo bworoshye cyane, wakoresha website yacu ariyo TWIKASMM ukabigura bikoroheye, tubafitiye kdi na za Youtube channel zatangiye guhembwa, account za Instagram, Facebook,… ushobora kugura.

Ku bindi bisobanuro, call&WhatsApp 0793025661

ESE WARUZIKO KURUBU WABASHA GUKORERA AMAFARANGA KURI SOCILA MEDIA ZAWE!

Twabateguriye video irambuye isobanura uko wakorera amafaranga ku mbugankoranyambaga zirimo Instagram, Facebook, Twitter, Youtube na TikTok,.. uramenya icyo bisaba, uko bikorwa, amafanga wahembwa n’ibindi REBA VIDEO YOSE USOBANUKIRWE